Print

Kenya: Hadutse icyorezo kitazwi kimaze kwica 9 abandi 80 bajyanywe mu bitaro

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 11 May 2023 Yasuwe: 720

Inzego z’ibanze muri ako gace zavuze ko abantu 9 barimo abakuze 6 n’abana 3 bari hagati y’umwaka umwe n’itatu.

Abanduye icyo cyorezo bagaragaza ibimenyetso byo kubabara umutwe, amaso agahinduka umuhondo n’ibindi bimenyetso bidasobanutse bigaragaza icyorezo gishya nk’uko inzego z’ibanze zakomeje kubivuga..

Bamwe mu bamaze kwandura bagaragaje ko barwaye Marariya n’ibindi bimenyetso by’icyo cyorezo.

Iyi ndwara nshya yadutse mu majyaruguru ya Kenya yagaragaye mu mezi 2 nyuma y’uko abashakashatsi mu buvuzi muri icyo gihugu cya Kenya bavumbuye umubu mushya udasanzwe mu duce twa Laisamis na Saku by’umwihariko muri Marsabit county ahavugwa iyi ndwara cyane.