Print

Gakenke: Umusore wari waragwiriwe n’ikirombe yakuwemo ari muzima [Ifoto]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 11 May 2023 Yasuwe: 4517

Nyuma y’umunsi wose , umusore witwa Habarurema agwiriwe n’ikirombe cy’amabuye y’agaciro yacukuraga, yataburuwe ari muzima.

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 10 Gicurasi 2023, nibwo bwo uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko yagwiriwe n’ikirombe kiri mu murenge wa Ruli. Ni ikirombe bivugwa ko gifite uburebure bwa metero ziri hagati ya 50 na 60.

Bivugwa ko iki kirombe cyaramugwiriye, ariko gisanga yarangije kugwa, yihishe mu mwenge binjiriramo bajya imbere cyane mu kirombe, bityo ibitaka n’ibiti ntibyashobora kumugeraho.

Habarurema wavuye mu mwobo ibitaka bimwuzuyeho ahantu hose, yabwiye Taarifa ko ameze neza, uretse ko atabashaga kumva kubera ko amazi yamugiye mu matwi, ikindi akaba ababara ku gice cyo hasi ku maguru.

Akimara gutabarwa yahise ajyanwa mu bitaro bya Ruli kwitabwaho n’abaganga.
Nizeyimana Jean Marie Vianney uyobora akarere ka Gakenke yaherukaga gutangaza ko ubwo Habarurema yagwirirwaga na kiriya kirombe yari kumwe na mugenzi we bagiye gutegurira bagenzi babo inzira kugira ngo batangire akazi, gusa undi abasha kugicika.


Comments

12 May 2023

Uyu musore arambabaje cyan ariko kuva abone azakira jyewe utanze igitekezeza ndi habimana emmanuel nyaruguru