Print

Musanze:Haravugwa umunyeshuri wapfiriye mu kigo yigagamo nyuma yo kwangirwa kujya kwivuriza iwabo

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 14 May 2023 Yasuwe: 3378

Amakuru avuga ko uyu mwana yarwaye, ariko uko asaba uruhushya rwo gutaha iwabo ngo yivuze ikigo kikarumwima agasabwa kwivuriza muri infirmerie y’ikigo

Ngo uyu munyeshuri yaba yari amaze ibyumweru hafi bibiri arwariye mu kigo ari naho yaguye

Amakuru ava muri iki kigo kandi akomeza avuga ko urupfu rwe rwaba rwaramenyekanye hashize hafi amasaha atatu apfuye.

Byari biteganyijwe ko uyu munyeshuri witabye Imana ashyingurwa kuri iki cyumweru,gusa iyi gahunda ngoyaje gusubikwa ngo umurambo we ubanze upimwe hamenyekane neza icyamwishe

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwemeje amakuru y’urupfu rw’uyu mwana w’umunyeshuri,butangaza ko RIB ishami rya Musanze, Ubuyobozi bw’Akarere n’izindi nzego z’Umutekano bari gukurikirana iki kibazo.

Ubuyobozi bw’Akarere kandi bwihanganishije Umuryango wabuze umwana wabo bakundaga.

Muri Ecole des Sciences de Musanze haravugwa urupfu rw'umunyeshuli w'umukobwa wigaga S1 wapfuye ejo kuwa gatandatu taliki 13/5/2023.

Amakuru avuga ko uyu mwana wari ufite imyaka 12 yarwaye ariko uko asaba uruhushya rwo gutaha iwabo ngo yivuze ikigo kikarumwima agasabwa… pic.twitter.com/vJigbGrcG2

— HAKUZWUMUREMYI Joseph (@HAKUZWUMUREMYI) May 14, 2023