Print

Perezida wa Rayon sport yahaye Miliyoni Rayon y’abagore nyuma yo kwegukana shampiyona

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 15 May 2023 Yasuwe: 734

Ku Cyumweru tariki 14 Gicurasi ni bwo hasojwe shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu bagore. Umukino wagombaga gutanga ikipe yegukana igikombe cya shampiyona, wabereye kuri Stade ya Bugesera guhera Saa cyenda z’amanywa.

Rayon Sports WFC yacakiranye n’Indahangarwa WFC, ari na yo makipe abiri yamaze kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere.

Amakipe yombi yaje gusoza iminota 90 anganya igitego 1-1, mu kwifashisha penaliti, ikipe ya Rayon Sports WFC yinjiza 4-3.

Iyi kipe ya rubanda yahise yegukana igikombe cya shampiyona, Indangamirwa iba iya Kabiri, mu gihe APR WFC yo yasoreje shampiyona ku mwanya wa Gatatu.

Ni instsinzi yashimishije President w’iyi Kipe Rtd Jean Fidel wahise atangaza ko we na famille ye bahaye aba bagore Miriyoni y’Amafaranga y’u Rwanda ngo baguremo aga Fanta nk’uko yakise.

Ati” Noneho babandi bavuga ko nta gikombe tuzatwara baravuga iki ko icyambere twamaze kucyegukana?”

Rayon kandi, isa n’iyamaze kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro nyuma yo kunyagira ES Mutunda WFC ibitego 10 mu mukino ubanza wa 1/2 wabereye mu Nzove.

Ni umwaka wa mbere Rayon Sports izanye ikipe y’abakobwa muri shampiyona y’abagore.