Print

Burundi: Abarobyi bari mu rujijo ku cyemezo kibabuza kuroba guhera uyu munsi

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 15 May 2023 Yasuwe: 287

Biteganijwe ko abo barobyi bagomba kumara amezi atatu nta murobyi usubiye kuroba muri icyo kiyaga, muri gahunda yo kugirango amafi yiyongere.

Mu bihugu bine bihuriye kuri icyo kiyaga, n’ukuvuga Uburundi, Tanzania, Republika ya demokarasi ya Congo na Zambia, hari amakuru avuga ko Tanzania na Congo bititeguye kugishyira mu bikorwa.

Bamwe mu barobyi bo mu Burundi baganiriye n’itangazamakuru mpuzamahanga baribwiye ko babwiwe guhagarika ubwo burobyi bwangu. Ariko impungenge nizose.

Bavuga ko bizabagora gutunga imiryango yabo mu mezi atatu asabwa, cyane ko ubu burobyi aribwo bwari bubatunze bo n’imiryango yabo.

Igihugu cy’uburundi kizwiho kugemurira ibihugu bituranyi n’u Rwanda rurimo indagara ni mikeke bikunzwe n’abenshi ndetse bifatwa nk’ibikorwamo isosi by’ibanze.