Print

Inteko y’Umuco na Google binjije ikoranabuhanga Mu nzu ndangamurage z’u Rwanda

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 16 May 2023 Yasuwe: 443

Ibi bizakorwa n’Inteko y’Umuco ifatikanyije n’ikigo cy’ikoranabuhanga Google ishami ryacyo ryita ku muco n’umurage ryitwa Google Art, aho biteganyijwe ko umurage w’u Rwanda uzegerezwa abaturage hifashishijwe ikoranabuhanga rikenera Internet.

Ubusanzwe ntibyari bimenyerewe ko ikoranabuhanga ryinjira cyane mu byerekeye umuco , bitewe n’uko imico itandukanye iba igaragaza amateka yo hambere .Ibi rero bisa n’ibri guhindura isura mu muco nyarwanda kuko iri koranabuhanga rigiye kujya ryifashishwa mu nzu ndangamuco z’u Rwanda.

Ikindi iri koranabuhanga rizafasha ,ni ukorohereza abashakashatsi bashya, mu bijyanye n’umurage w’u Rwanda no kunonosora ubushakashatsi ku buryo bwo gufata neza ingoro ndangamurage.

Ni mugihe isi ikomeje kwifashisha ikoranabuhanga mu bikorwa bitandukanye byiterambere ry’ubucuruzi, ari nako rigenda ricengera no muzindi nzego mu rwego rwo kujyana n’ibigezwe.