Print

RDC yatangiye ibiganiro bigamije gusezerera MONUSCO ihamaze imyaka irenga 20

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 22 May 2023 Yasuwe: 456

Mu nama y’abaminisitiri yabaye kuwa Gatanu, Minisitiri w’Intebe, Jean-Michel Sama Lukonde, yasobanuriye bagenzi be ibyo yaganiriye kuwa Kane tariki 18 Gicurasi 2023 n’ubuyobozi bwa Monusco.

Yavuze ko bumvikanye ku buryo bwo gushyiraho gahunda ihuriweho izagaragaza uburyo ingabo za Monusco zigomba kuva mu Burasirazuba bwa Congo nyuma y’imyaka isaga 20 ziriyo nyamara agace zirimo karushijeho kwibasirwa n’ibibazo by’umutekano muke.

Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yavuze ko mu gihe hakirebwa ku buryo Monusco yava muri icyo gihugu, izakomeza imirimo yayo.

Monusco igizwe n’ingabo zisaga ibihumbi 16 zimaze imyaka isaga 20 mu Burasirazuba bwa Congo, nyamara yagiye kenshi ishinjwa kuba ntacyo yakoze ngo ako gace kagire amahoro.

Monusco yasanze harimo imitwe yitwaje intwaro mike cyane ariko kuri ubu imaze kurenga 200 nkuko imibare ya Guverinoma ya Congo iherutse kubigaragaza.

Ni mu gihe izi ngabo ziri mu zikoresha amafaranga menshi kuko ku mwaka zibarirwa arenga miliyari imwe y’amadolari.

Manda ya Monusco yagombaga kurangirana na 2022 ariko akanama k’umutekano ka Loni kayongereye igihe kugeza mu 2024, nubwo benshi mu banye-Congo bakomeje kugaragaza ko batakiyikeneye.