Print

Karongi:Hagaragaye undi murambo w’umuturage

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 22 May 2023 Yasuwe: 755

Uwishwe ni umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 y’amavuko nk’uko Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umusigire w’umurenge wa Murambi FRED, yabwiye umunyamakuru w’umuryango.

Yakomeje avuga ko nyakwigendera akiri mu mugezi kuko birinze kumukoraho ngo bahamukure RIB na Police batarahagera, mu rwego rwo kwirinda gusibanganya ibimenyetso bizifashishwa hashakishwa uwamwishe.

Mukarere ka Karongi mu mpera z’icyumweru gishize bishe umukarani bivugwa ko yazize inkoni nyinshi yakubiswe n’abanyerondo.

Hari bamwe mu Abaturage bo mu murenge wa Rubengera akagali ka kibirizi kandi badatinya kuvuga ko urugomo nk’urwo rugeza no ku rupfu ruri gukomoka ku businzi bukabije buri muri ako gace.