Print

Afuganistani na Irani Birarebana Ayingwe

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 28 May 2023 Yasuwe: 769

byabaye ku wa gatandatu ku mupaka w’Afuganistani wo mu karere ka Nimroz zihitana abasirikare ba Irani babiri n’Umutalibani wari urinze umupaka nkuko byemezwa n’abategetsi b’ibihugu byombi.

Impande zombi zirashinjanya kuba nyirabayazana w’izi mvururu rumwe ruvuga ko urundi ari rwo rwarashe amasasu ku ruhande rwa rugenzi rwaro muri ubu bushyamirane hagati y’Afuganistani na Irani bapfa amazi.

Kuri iki cyumweru Ibiro ntaramakuru bya leta ya Irani, IRNA, byatangaje ko umwe mu bayobozi b’icyo gihugu yavuze ko ikibazo cyari cyabaye cyabonewe umiti muri ako karere k’intara ya Sistan-Baluchistan kabarizwamo umupaka wa Sasuli mu ntara ya Irani.

Alireza Marhamati, wungirije umukuru w’iyo ntara yavuze ko abatagetsi b’inzego z’ibanze ba Irani na Afuganistani bagiranye imishyikirano baganira ku cyateye ubwo bushyamirane ndetse bakaba bavuze ko bari bukomeze gushakira umuti icyo kibazo binyuze mu nzira y’ibiganiro.

Umuvugizi wa ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu muri Afuganistani abinyujije mu itangazo, yavuze ko igihugu cye kidashaka kurwana n’abaturanyi ashimangira ko Irani ari yo yatangiye ubwo bushotoranyi bigatuma ingabo za Afuganistani zihagararaho.

Umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi wakomeje gututumba Irani ishinja ubutegetsi bw’Abatalibani muri Afuganistani kwica amasezerano yo gusangira amazi hagati y’ibihugu byombi yashyizweho umukono mu 1973.

Irani ishinja Afuganistani kugaza amazi y’umugezi wa Hermand no kuyahindurira icyerekezo iyabuza gutemba agana mu duce two ku mupaka wo mu burasirazuba bwa Irani, agace kameze nk’ubutayu.

Mu ruzinduko Perezida Ebrahim Raisi wa Irani yagiriye muri ako gace yahamagariye ubutegetsi bw’Abatalibani kubahiriza ayo masezerano ateganya gusangira amazi hagati y’ibihugu byombi agashyiraho n’urugero buri gihugu kigenewe rwo gukoresha ayo mazi.

Yihanije abategetsi b’Afuganistani ababwira ko nibarenga kuri ayo masezerano, Irani itazazuyaza kurengera uburenganzira ifite kuri ayo mazi.