Print

Ku mupaka wa Libani na Siriya hapfiriye abanye palestina 5 bazise ibisasu

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 31 May 2023 Yasuwe: 381

Umutwe w’abarwanyi uvuga ko ugamije kubohoza Palesitina, The Popular Front for the Liberation of Palestine (PFLP), uvuga ko abantu batanu mu bari bawugize, bishwe uyu munsi kuwa gatatu kandi ko abandi 10 bakomerekejwe n’ibisasu hafi y’umupaka wa Libani na Siriya. Uwo mutwe wavuze ko ibyo bisasu byarashwe ku mugi wa Qusaya kandi ubyamaganira ku bitero by’indege za Isiraheri.

Ibiro ntaramakuru byo mu Bwongereza, Reuters, byasubiyemo ibyavuzwe n’umuyobozi mu gihugu cya Isiraheri, wavuze ko igisirikare cy’iki gihugu nta ruhare cyabigizemo.

Umutwe PFLP wagambye ibitero byinshi kuri Isiraheri muri iyi myaka myaka 50 ishize. Harimo gushimuta abantu no gutera amabombe ku masosiyete y’indege.

Leta zunze ubumwe z’Amerika, yashyize PFLP, ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba y’ibihugu by’amahanga