Print

Ibitangaje ku marushanwa y’ imibonano mpuzabitsina agiye gutangizwa muri Suède

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 4 June 2023 Yasuwe: 6320

Guhera tariki 8 Kamena, muri Suède hazatangira irushanwa mpuzamahanga ryo gukora imibonano mpuzabitsina ryiswe European Sex Championship, rizitabirwa n’abavuye imihanda yose.

Nibwo bwa mbere irushanwa nk’iri rizaba ribaye muri icyo gihugu cyo ku mugabane w’u Burayi, aho abazaryitabira bazajya bahabwa nibura hagati y’iminota 45 n’isaha yo gukora imibonano mpuzabitsina.

Hazaba hari akanama nkeramurampaka gashinzwe gutanga amanota ku barushanwa, mu byumweru bitandatu bazamara bishakamo umuhanga kurusha abandi.

Times of India yatangaje ko abantu 20 bamaze kwiyandikisha, aho bazahatana mu byiciro bitandukanye birimo gutegura uwo mugiye gukorana imibonano mpuzabitsina, gukoresha umunwa mu gushimishanya, ubuhanga mu kunanura imitsi y’umubiri bigamije ishimishamubiri, ubuhanga mu guhindura uburyo bwo gukoramo imibonano mpuzabitsina, kurushanwa gushimisha uwo muri gukorana imibonano mpuzabitsina bitewe n’inshuro yarangije n’ibindi.

Dragan Bratych uyobora ishyirahamwe Swedish Federation of Sex yatangaje ko bateguye iri rushanwa bashaka kwerekana ko imibonano mpuzabitsina ari umukino nk’indi, kandi yafasha mu mikorere myiza y’umubiri.

Dragan yavuze ko nk’uko indi mikino yose ibanza gukorerwa imyitozo, n’imibonano mpuzabitsina ngo niko bimeze, ari nabyo bashaka guteza imbere ku buryo uyu mukino uzamamara mu bindi bihugu by’i Burayi, inzobere muri wo zigahembwa.


Comments

VINCENT 24 June 2023

Eso ko numva isi iri kugana habi nzirirwa nshaka umugoro koko tubyarane umwana akure areba ibyo bintu. Ngewe mbivuyemwo wllh !! Ndumiwe gusa !!


joselyne 7 June 2023

yewe ndumiwe gusa isi igeze ahaminuka yararangiye ufite imbaraga nasenge cyane


Dushany 5 June 2023

Biraba abantu bakabifata nk ibisanzwe ariko byose biraganisha ku musozo w’isi.
Ibyaha bizagwira, kandi babyite amazina meza
Satani arakora cyane kuko azi aho igihe cye kigeze arashaka abo bisasira. Imana ibahe umutima w ubwenge mwokujya mubona amabi ya satani nkibisanzwe


Turinayo Pacifique 5 June 2023

Mwaduhaye link umuntu anyuraho yiyandikisha ko dushaka kujya mumarushanwa.


Gizzo 5 June 2023

Hhhhhhh biratangaje