Print

Rayon Sports yagize ambasaderi umuhanzikazi ukomeye wo muri Tanzania [AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 23 June 2023 Yasuwe: 1590

Ikipe ya Rayon Sports iheruka kwegukana igikombe cy’Amahoro yasinyishije umuhanzikazi ‘Nandy’ uri mu bakomeye muri Tanzania nka ‘Brand Ambassador’ wayo nubwo amakuru y’ibikubiye mu byo bemeranyije akomeje kugirwa ibanga rikomeye.

Aya amasezerano yashyizweho umukono ku wa 22 Kamena 2023 ubwo uyu muhanzikazi yari ari i Kigali, icyakora ibiyakubiyemo bikomeza kugirwa ibanga.

Namenye Patrick Umunyamabanga wa Rayon Sports ko hari amakuru menshi bazatangaza mu minsi iri imbere, icyakora atwemerera ko bamaze gusinyisha umuhanzikazi Nandy nka Brand Ambassador w’iyi kipe.

Mu makuru twamenye ni uko iyi kipe yambara ubururu n’umweru iherutse kwemeranya imikoranire na sosiyete ya Choplife ya Mr Eazi isanzwe itegura ibitaramo bitandukanye.
Hari amakuru avuga ko iyi sosiyete ariyo izategura ibirori bya ‘Rayon Sports Day’ uteganyijwe ku wa 5 Kanama 2023 aho uyu muhanzikazi ari umwe mu bashobora kuzitabira ibi birori.

Faustina Charles Mfinanga wamamaye nka Nandy ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Tanzania, azwi mu ndirimbo nka Kivuruge,Ninogeshe,Number one yakoranye na Joe Boy,Acha lizame yakoranye na Harmonize n’izindi nyinshi.