Print

Intambara Yeruye ishobora kurota Hagati ya Isirayeli na Siriya

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 2 July 2023 Yasuwe: 1653

Igisirikare cya Siriya cyavuze ko ibyo bisasu byanyuze hejuru y’umujyi wa Beirut bikarasa ku ntego mu mujyi wa Homs. Kugeza ubu nta mubare w’abo byahitanye cyangwa byakomerekeje wigeze utangazwa.

Igisirikare cya Isirayeli cyavuze ko kimwe mu bisasu byarashwe na Siriya cyaturikire mu kirere cya Isirayeli.

Isirayeli yavuze ko mu rwego rwo kwihimura kuri Siriya, na yo yahise isuka urusasu aho Siriya yarasiye icyo gisasu.

Hashize igihe impande zombi zirasana muri ubu buryo kuko Isirayeli yarahiye ko itazemerera Irani gukandagiza ikirenge muri Siriya.


Comments

Kundwa Doreen 3 July 2023

Iki ni ikimenyetso simusiga cy’uko YESU agiye kugaruka