Print

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad agiye gukinira ikipe yo muri Israël

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 5 July 2023 Yasuwe: 458

Umukinnyi w’umunyarwanda, Bizimana Djihad yamaze gusinyira ikipe ya Hapoel Ramat Gan Givatayim FC yo muri Israel.

Muri Gicurasi 2023 nibwo ikipe ya KMSK Deinze mu Bubiligi yatangaje ko atazakomezanya na Bizimana Djihad wari ugeze ku mpera z’amasezerano ye ariko kubera ibibazo yagiranye n’ubuyobozi akaba atarakinnye umwaka wa nyuma w’amasezerano ye, yawumaze yitoreza mu bato.

Uyu mukinnyi wari umaze iminsi mu Rwanda akaba yamaze kubona ikipe nshya ya Hapoel Ramat Gan Givatayim FC ikina mu cyiciro cya kabiri muri Israel.

Kuri uyu wa 5 Nyakanga 2023, Ambasaderi wa Israël mu Rwanda, Dr. Ron Adam, yatangaje ko yakiriye uyu mukinnyi ndetse azajya gukina mu gihugu cye.

Ati “Uyu munsi nakiriye Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Djihad Bizimana, uri kwitegura kwerekeza muri Israël mu Ikipe ya Hapoel Ramat Gan Givatayim FC. Ndakwifuriza amahirwe masa no kugubwa neza.”

I received @AmavubiStars Captain, Djihad BIZIMANA @djidro8 who will travel to #Israel to join Hapoel Ramat Gan Givatayim F.C.
I wish you luck and enjoyable stay!
🇮🇱⚽️@ISRAELFA @FERWAFA pic.twitter.com/PzAsFAIPCf

— Dr. Ron Adam (@AmbRonAdam) July 5, 2023

Bizimana Djihad yavuye mu Rwanda muri 2018 yerekeje mu Bubiligi mu ikipe ya Waasland Beveren nyuma y’imyaka 3 baje gutandukana yerekeza muri KMSK Deinze ari nayo baheruka gutandukana.