Print

RDC: Minisitiri Labani yahumurije abo muri Kivu y’Amajyepfo babwiwe ko M23 yahageze

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 5 July 2023 Yasuwe: 828

Yabivuze mu ruzinduko yagiriye mu mujyi wa Uvira mu rwego rw’imihango yo kwambika imidari Ingabo za Monusco zikomoka mu gihugu cya Pakistan.

Kuri Radiyo Okapi, Albert Labani yemeye ko ikibazo cy’umutekano mucye gikomeje kuba muri kariya gace k’igihugu ariko ahamagarira abaturage gutuza:

Ati: “Uko bimeze n’uko ibintu tubifite mu biganza. Niyo mpamvu nifuza gusaba abaturage bose gutuza. Kuberako abashinzwe umutekano: FARDC, abapolisi, ANR, DGM n’abandi, izi serivisi zose zoherejwe kugirango umutekano ubungabungwe muri Kivu y’Amajyepfo. Kugeza ubu, nta muntu wa M23 uri mu ntara yacu. Turasaba rero abantu bose gutuza, kwisanzura. Ariko tube maso, kuko iterabwoba rihoraho.

Yahamagariye kandi ingabo za Loni gukora ibishoboka byose kugira ngo birinde ibibazo by’abacengezi ku mupaka uhuza u Rwanda na RDC.

Ati: "Nibyo koko hari Abanyarwanda bashaka kwinjira muburyo bwose kugirango badutere hano muri Kivu y’Amajyepfo. Ariko abashinzwe umutekano barakora cyane kugira ngo babafungire inzira . ”