Print

RDF yaganirije Abajyanama mu bya gisirikare muri za Ambasade imikorere yayo

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 6 July 2023 Yasuwe: 332

Ni ibiganiro byabaye ku wa Gatatu tariki 05 Nyakanga 2023, ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku Kimihurura.

Mu ijambo rye ubwo yakiraga aba bajyanama mu bya gisirikare (Das), Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga, yavuze ko ibi biganiro ku mutekano ari inzira y’ingenzi mu gukomeza ubufatanye no gushyigikirana hagati y’ibihugu by’amahanga n’u Rwanda.

Lt Gen Muganga yashimangiye kandi ko RDF yizera idashidikanya ubufatanye butajegajega hagati y’abafatanyabikorwa bayo.

Aba bajyanama kandi bahawe amakuru ku bikorwa bya RDF bikubiye mu masezerano u Rwanda rwagiranye na Mozambike na Repubulika ya Santarafurika, ndetse n’ahandi igira uruhare mu kubungabunga amahoro.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abajyanama mu bya gisirikare muri za Ambasade, Col Didier Calmant, yabanje gushimira no kwifuriza umunsi mwiza wo kwibohora bagenzi be ba RDF.

Yashimiye kandi amahirwe bahawe yo kwitabira ibiganiro no kungurana ibitekerezo ku bijyanye n’umutekano, ndetse ko uruhare rwabo mu nama nyungurabitekerezo ku mutekano, buri gihe aba ari intambwe ikomeye.

Iyi nama yateguwe n’ishami rishinzwe ubutwererane bwa gisirikare muri RDF, yitabiriwe n’abajyanama mu bya gisirikare muri za Ambasade bagera ku 30, ndetse n’abandi bahagarariye ibihugu 23 aribyo Algeria, u Bubiligi, Botswana, Canada, u Bushinwa, Czech Republic, Danemark, Egypt, u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani, Kenya, u Buholandi, Polonye, u Burusiya, Koreya y’Epfo, Suwede, Sudani, Türkiye, Uganda, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Zimbabwe.

Nyuma yo gusobanurirwa birambuye uko umutekano wifashe, aba bajyanama basuye ndetse bazengurutswa ishuri rya gisirikare riherereye i Gako ritoza abasirikare ba RDF, bitegura kujya mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, ndetse hakanatangirwa amasomo y’aba Ofisiye bakuru.