Print

Uganda: Imbuga zose zitambutsa amashusho y’urukozasoni zigiye gufungwa

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 6 July 2023 Yasuwe: 387

Iki cyemezo cyatangajwe na Minisitiri Dr Chris Baryomunsi tariki ya 5 Nyakanga 2023, nyuma y’ubusabe bwa Visi Perezida w’inteko ishinga amategeko, Thomas Tayebwa, kuri guverinoma.

Tayebwa, nk’uko The Daily Monitor yabitangaje, yagize ati: “Abana bacu bareba za cartoons z’urugomo, ingimbi n’abangavu bacu bakareba pornography. Mu bihugu by’Abasilamu, porno zarafunzwe. Mumbwira icyo igihugu cyacu cyahomba mu gihe twafunga imbuga zizitangaza. Ziri kutwica.”

Uyu mudepite mukuru wungirije yasabye guverinoma ya Uganda kwegera ibihugu biyobowe n’Abasilamu byafunze izi mbuga, zikayereka uko zabigenje, na yo ikabikora.

N’ubwo Minisitiri Baryomunsi yatangaje ko izi mbuga zigomba gufungwa, Minisiteri ishinzwe abana n’urubyiruko yo ivuga ko amafaranga y’ingengo y’imari yahawe mu kurengera abana idahagije, ku buryo iyi gahunda yahita ishyirwa mu bikorwa muri uyu mwaka w’2023/2024.