Print

Indege z’intambara z’Amerika zahitanye Usamah al-Muhajir wa Leta ya Kiyisilamu

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 9 July 2023 Yasuwe: 1644

Itangazo ry’ubuyobozi bw’igisirikare cy’Amerika ryavuze ko igitero cyahitanye Usamah al-Muhajir cyagabwe ku wa gatanu w’icyumweru gishize.

Jenerali Michael “Erik” Kurilla umuyobozi mukuru wo mu gisirikare cy’Amerika yagize ati: “twabisobanuye neza ko twiyemeje gutsinda leta ya Kiyisilamu muri aka karere”. Yavuze ko uyu mutwe uhangayikishije aka karere n’ahandi hose ku isi.

Itangazo ryavuze iby’urupfu rwa Usamah al-Muhajir ryakomeje rivuga ko Amerika izakomeza ibikorwa byo kurwanya umutwe wa leta ya kiyisilamu ifatanyije n’ibihugu bya Iraq na Siriya.


Comments

citoyen 10 July 2023

Harya ubwo ntibishe umuntu "bamuziza ibitekerezo bye" ra? Kandi nta perereza ryigenga yakozweho, ntiyanagejejwe imbere y’ubutabera, blablabla .... nyamara byaba ahandi muti nta demokarasi, ni ubutegetsi bw’igitugu!