Ni ibitero byabereye mu kibaya cya akarere ka Jubba nk’uko Raport y’ibyo bitero yatanzwe n’igisirikare cya Somalia yabitangaje
Igitangazamakuru cya Leta muri Somalia cyavuze ko operasiyo yageze kuri uyu musaruro yabereye nyirizina mu cyaro cya Welmarow gituriye umugi wa Afmadow
Cyakomeje kivuga ko ubu agace k’icyaro cya Welmarow na Hagar byigaruriwe n’ingabo za Somalia nyuma yo gusenya burundu ibirindiro by’ibyihe bya al-Shabab byari byarahigaruriye.
Nubwo bimeze bityo ariko, abashyigikiye al-Shabab babinyujije mu bitangazamakuru byabo batangaje ko bisubije kamwe muri utwo duce cyane umugi wa Hagar town leta yigambye gufata.
Igitangazamakuru Star newspaper cyandikirwa muri Kenya cyatangaje ko igisirikare cya Kenyan kiri mungabo za Afurika yunze ubumwe muri Somalia mu mutwe wa (Atmis) bagize uruhare mu gukuraho ibyo byihebe
Cyongeraho ko Al-Shabab isigaranye agace gato cyane ko kumpera za Jubba mu majyepfo ya Somalia.
Mu kwezi kwa 8 k’umwaka ushize wa 2022 nibwo Guverinoma ya Somalia yatangaje ingamba zishingiye ku buryo bushya yatangije bwo kwambura burundu ibyihebe bya Al-Shabab uduce twose byigaruriye mu gihugu.