Print

Sudani yanze kwitabira ibiganiro biyishakira amahoro ishinja Kenya ubugambanyi

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 11 July 2023 Yasuwe: 180

Iyi nama yari iyobowe na Perezida wa Kenya, yari irimo na Komiseri wa A.U ushinzwe ibibazo bya politiki, amahoro n’umutekano, hamwe n’abashyitsi mpuzamahanga nk’abahagarariye ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye cyita ku Butabazi, Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, Arabia Saoudite, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Amerika, n’u Bwongereza.

Guverinoma ya Sudani yanze kwitabira iyi nama ishinja Kenya kubogama.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Sudani yari yasabye ko "Perezida wa Kenya, William Ruto, yasimburwa ... cyane cyane kubera kubogama kwe".

RSF ihanganye n’igisirikare cya Sudani yo ariko yohereje uyihagarariye muri iyi nama nk’uko tubikesha Africanews.

William Ruto yemeye hakiri kare ati: "Turabizi ko abayobozi ba politiki bitabiriye iyi nama nta na hamwe bahagarariye imitwe, ariko twizera ko inzira ifunguye, inzira ihuriweho n’abantu bose izazana abanyapolitiki bose, sosiyete sivile, mu kugira uruhare muri izi mbaraga zikomeye "