Print

I Gikondo inyubako ikoreramo Imvaho Nshya yafashwe n’inkongi

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 11 July 2023 Yasuwe: 423

Umuyobozi w’ikinyamakuru Imvaho Nshya Safari Gaspard yabwiye Umuryango ko iyi nkongi yafashe icyumba kirimo imashini ariko ikaba itafashe ibindi byumba cyangwa ngo igire uwo ihitana kuko Polisi yahagereye igihe igatabara ikazimya umuriro.

Safari avuga ko iyi nkongi bakeka ko yaturutse ku nsinga z’Amashanyarazi bakurikije aho umuriro waturutse.

Ati “ Twabonye umwotsi mu gisenge cy’inzu duhita twihutira gutabaza inzego z’umutekano nazo zihita zihagerera igihe bazimya inkongi itarafata inzu yose”.

Uretse ahakorera ikinyamakuru Imvaho Nshya nta handi iyi nkongi yabashije kugera kuko bayizimije itaragera ahakorera urwego rw’abikorera PSF.

Safari avuga ko nyuma yo kuzimya iyi nkongi harimo habarurwa ibyangiritse kugira ngo ikigo cy’ubwishingizi kibagoboke kuri ibi byago by’iyi nkongi kuko bari bafite ubwishingizi.

Urwego rwa Polisi rushinzwe kuzimya inkongi z’umuriro rwahageze iyi nkongi itarasakara mu nzu hose iyizimya hatarangirika ibintu byinshi cyane.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali SP Sylvestre Twajamahoro yasabye abantu bose ko batunga Kizimyamwoto kugira ngo igihe bahuye n’ikibazo cy’inkongi babe babasha kwirwanaho igihe Polisi itarahagera ngo ibatabare.