Print

Ruhango: Nyabarongo yishe Abanyeshuri babiri barohamye bashaka kuyogamo

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 13 July 2023 Yasuwe: 725

Niyomukiza Eric w’Imyaka 11 y’amavuko na mugenzi we Niyomugabo Claude w’imyaka 9 y’amavuko bari batuye mu Mudugudu wa Nyabivumu, Akagari ka Bweramvura Umurenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango.

Amakuru avuga ko bagiye kwahira ubwatsi bw’amatungo bashaka koga muri Nyabarongo irabatwara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinihira Uwamwiza Jeanne D’Arc yavuze ko urupfu rw’aba bana rwabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu taliki ya 12 Nyakanga, 2023 saa kumi n’igice.

Uwamwiza avuga ko aba banyeshuri barangije amasomo yabo bajya kwahirira amatungo y’ababyeyi babo, bashaka kujya koga kandi batabizi bahita barohama.

Ati: “Ababarohoye basanze barangije kwitaba Imana ubu imirambo yabo yajyanywe mu Bitaro.”

Gitifu Uwamwiza yihanganishije ababyeyi b’aba bana.

Kuri ubu Imirambo y’aba bana bombi iri mu buruhukiro mu Bitaro bya Gitwe, kugira ngo ikorerwe isuzuma.

Ivomo UMUSEKE