Print

UN: Dr Valentine Rugwabiza yahaye icyubahiro umusirikare wiciwe muri Centrafrica

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 15 July 2023 Yasuwe: 529

Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje amazina y’umusirikare wiciwe mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrica, akaba ari Sgt TABARO Eustache.

Mu muhango wo kumuha icyubahiro, Intumwa ya UN muri Centrafrica, Dr Valentine RUGWABIZA yari kumwe n’uhagarariye u Rwanda muri kiriya gihugu Olivier KAYUMBA, Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za Centrafrica, n’abayobozi ba MINUSCA.

Tariki 11 Nyakanga, 2023 igisirikare cy’u Rwanda nibwo cyasohoye itangazo rivuga ko cyababajwe n’urupfu rw’umusirikare wari mu butumwa bw’amahoro muri Central African Republic (MINUSCA), wishwe arashwe.

Itangazo ryo ku wa Kabiri rivuga ko ku itariki 10 Nyakanga, 2023 ari bwo uriya musirikare yarashwe ari ku kazi ko gucunga umutekano ahitwa Sam- Ouandja, mu Ntara ya Haute- Kotto, mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Central African Republic.

RDF ivuga ko yamaganye kiriya gitero yivuye inyuma ikaba yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, n’inshuti ze bakoranaga mu butumwa bw’amahoro.

Igisirikare cy’u Rwanda kivuga ko gikomeje intego zacyo zo kurinda abasivile mu butumwa bw’amahoro bwa MINUSCA, kimwe no mu bundi butumwa bw’amahoro burimo ingabo z’u Rwanda.

Kuri iriya tariki 10 Nyakanga, 2023 ni na bwo umutwe w’inyeshyamba za CPC zatangaje ko uwari umuyobozi wazo, Gen Mahamat Tom, wiyitaga Ben Laden” yiciweho, kandi ugashinja ingabo z’u Rwanda kuba ari zo zamuhitanye.

Ku rupfu rwa Gen Mahamat Tom, ntacyo igisirikare cy’u Rwanda kiraruvugaho.
Gusa mu kiganiro Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Brig.Gen Ronald Rwivanga yahaye UMUSEKE ku wa Kabiri, yavuze ko inyeshyamba zatakaje benshi, kuko ngo operasiyo zikorwa ni nyinshi.