Print

Umugambi mubisha wa FDLR wo gutera mu karere kai Rubavu watahuwe

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 15 July 2023 Yasuwe: 3328

Lt Col Ryarasa yabwiye abaturage ko bimwe mu bikorwa bya FDLR byatahuwe harimo gutera grenade i Rubavu mu mujyi, ndetse ko hari zimwe zinjiye mu gihugu.

Yavuze ko Congo yagiye ishyira ku mipaka yayo abarwanyi ba FDLR, ndetse ngo ahitwa Cyanzarwe hashyizwe uwitwa Gaston.

Ati “Bari bafite na gahunda yo gutera gerenade muri uyu mujyi, ndetse batubwira ko zamaze kwinjira mu gihugu. Birashoboka kuko hari inzira nyinshi zakwinjiramo, icya mbere ni fraude, icyo gihe rero ni ukuba maso.”

Ibitero bya FDLR ku butaka bw’u Rwanda biheruka mu mwaka wa 2019 ubwo bateraga mu Kinigi.

Abatuye Rubavu bavuga ko biteguye gufatanya n’ingabo kurinda umutekano, ariko Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba HABITEGEKO Francois na we yabasabye kuba maso, no kureka fraude.