Print

RDC: FARDC yageretse kuri RDF Y’u Rwanda urupfu rw’abasivile baheruka kwicirwa mu Rutshuru

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 17 July 2023 Yasuwe: 1012

FARDC binyuze mu muvugizi wayo, Général-Major Sylivain Ekenge, yavuze ko ubwo bwicanyi bwakorewe mu gace ka Bukombo no mu biturage bigakikije, mu ijoro ry’itariki ya 15 rishyira ku wa 16 Nyakanga 2023.

Abishwe nk’uko FARDC ibivuga ngo ni urubyiruko rwasabwaga gutwara imizigo y’inyeshyamba kuva mu midugudu ya Kojo, Kijugu, Tongo, ndetse na Kahembe yo muri Groupement ya Bukombo.

FARDC yavuze ko buriya bwicanyi "bwakozwe n’Ingabo z’u Rwanda zifatanyije na M23 bakorana.

Ntacyo u Rwanda ruratangaza kuri ibi birego bishya, gusa incuro nyinshi rwakunze kugaragaza ko ibyo RDC irurega ari ibinyoma.

FARDC mu itangazo ryayo kandi yashinje RDF na M23 gukorera "ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu" mu bice uriya mutwe ugenzura, aho gutanga agahenge nk’uko byasabwe n’abakuru b’ibihugu by’akarere.

Ni ibirego RDC ikomeje kuzamura mu gihe M23 imaze igihe itangaza ko uruhande rwayo ari rwo rwonyine rwubahirije ibyo rwasabwe n’abakuru b’ibihugu by’akarere biciye muri gahunda y’ibiganiro bya Nairobi na Luanda.

FARDC kandi yarahiriye ko izakomeza kwamagana ibikorwa ivuga ko Ingabo z’u Rwanda na M23 bakorera abaturage ba