Print

Uganda isobanura ko ntaho ubwoko ‘Banyarwanda’ bahuriye n’ikibazo yagiranye n’Abanyarwanda

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 17 July 2023 Yasuwe: 926

Iki ni igisobanuro cyatanzwe n’Umuvugizi w’iyi Minisiteri, Simon Peter Mundeyi, mu kiganiro yagiriye kuri NBS TV, kuri uyu wa 16 Nyakanga 2023.

Mundeyi yavuze ko mu myaka mike ishize, Leta ya Uganda yari ifitanye ikibazo n’abatari abanegihugu bari batunze pasiporo, barimo n’Abanyarwanda, ariko ngo cyaje gukemuka hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mu gihe hakorwaga umukwabu muri izi pasiporo, humvikanye amakuru y’uko Leta iri guhohotera Banyarwanda, binajyanye n’uko umubano w’u Rwanda na Uganda utari umeze neza, ariko Mundeyi yavuze ko atari ko byagenze.

Uyu Muvugizi yagize ati: “Hari abatekereza ko Banyarwanda baturuka mu Rwanda. Banyarwanda ni ubwoko bwemewe n’Itegekonshinga rya Uganda. Abantu bagiraga ibibazo ku biro byacu ni Abanyarwanda, si Banyarwanda.”

Yakomeje asobanura ko itegeko ridaha abana bavukiye ku baturuka mu Rwanda uburenganzira bwo guhita babona ubwenegihugu.

Yagize ati: “Ikosa ni uko hari abantu baturutse mu Rwanda vuba nko mu myaka ibiri cyangwa itatu ishize, bakabyarira abana hano muri Uganda. Itegeko ryacu rivuga ko umuntu adahita abona ubwenegihugu kubera ko avukiye hano.”

Ibibazo byinshi birimo n’iki byarangiye ubwo ibihugu byombi byacumbukuraga umubano, bigizwemo uruhare n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, General Muhoozi Kainerugaba.