Print

Umushinjacyaha Serge azagera mu gace bikekwa ko Kayishema yakoreyemo Jenoside

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 24 July 2023 Yasuwe: 220

Mu bimugenza harimo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyange ahashyinguye imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, ari naho bikekwa ko Fulgence Kayishema uheruka gufatirwa muri Africa y’Epfo tariki 24 Gicurasi 2023 yakoreye ibyaha.

Brammertz azaganira n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, anaganire n’abayobozi bo muri kariya gace.

Nyuma i Kigali, Serge Brammertz azagirana ibiganiro n’abahagarariye umuryango wa IBUKA.

Urwego rwa IRMCT (International Residual Mechanism for Criminal Tribunals) ruvuga ko Brammertz azaha amakuru abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku bijyanye n’ifatwa rya Kayishema, n’ibizakurikiraho ku rubanza rwe.

Azanababwira ibijyanye n’urubanza rw’umunyemari Kabuga Felicien na rwo rukomeje kuburanishwa i La Haye/Hague mu Buholande.

Serge Brammertz azahura n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubutabera, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, Minisitiri w’Ubumwe bw’abanyarwanda n’Uburere mboneragihugu, Dr Jean-Damascène Bizimana, Umushinjacyaha Mukuru, Aimable Havugiyaremye n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Felix Namuhoranye.

Mu byo bazaganira harimo imikoranire isanzwe iri hagati y’urwego rwa IRMCT na Guverinoma y’u Rwanda.