Print

Centrafrica: Batangiye gutora kamarampaka izaha Touadéra andi mahirwe ku butegetsi

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 30 July 2023 Yasuwe: 436

Abemerewe gutora iyi kamarampaka igamije guhindura itegekonshinga rya Repubulika ni miliyoni 1.9, kandi biteganyijwe ko amatora arangira saa kumi z’umugoroba, ku masaha yo muri iki gihugu.

Ni amatora yarwanyijwe n’imitwe ndetse n’imiryango itavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Faustin-Archange Touadéra, aho yigeze gutegura imyigaragambyo iyamagana, bahamya ko ari uburyo uyu Mukuru w’Igihugu yateguye bwatuma aguma ku butegetsi.

Ubutegetsi bwa Touadéra bwo bwasabye abarwanya iyi kamarampaka ko bategereza abazatora bakagaragarizamo amahitamo yabo; yaba ari ayo gushyigikira ko itegekonshinga rihinduka cyangwa se kutabishyigikira.

Biteganyijwe ko ibizava muri aya matora bizatangazwa by’agateganyo mu minsi 8, bitangazwe mu buryo budakuka tariki ya 27 Kanama 2023.

Abasesenguzi mu bya politiki baremeza ko nta kabuza, aya matora yabaye azatuma Perezida Touadéra akomeza kuyobora Repubulika ya Centrafrica no muri manda ya gatatu izaba igizwe n’imyaka 7.