Print

Gatsibo: Ba mudugudu bashumbushijwe amagare basabwa kuyasigasira

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 31 July 2023 Yasuwe: 207

Aya magare yose afite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda 84,280,000, rimwe rifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda 140,000, ku ikubitiro iki gikorwa cyatangirijwe mu Murenge wa Gitoki.

Yatanzwe ku bufatanye bw’Akarere ndetse n’abafatanyabikorwa bako mu iterambere, hagamije gufasha abakuru b’Imidugudu kurushaho kwegera abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Sekanyange Jean Leonald, yasabye Abakuru b’Imidugudu gufata neza aya magare bakanirinda kuyagurisha.

Ati “Twe turi intumwa za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ubutumwa rero turabusohoje, icyo musabwa ni ukuyafata neza mukirinda kuyagurisha, mugomba rero kuyabungabunga.”

Bamwe mu bakuru b’Imidugudu bashyikirijwe aya magare bijeje ubuyobozi ko bagiye kuyafata neza, kandi agiye no kubafasha kugera ku ntego yabo yo kwegera abaturage bakumva ibibazo byabo ndetse bakanabikemura.

Ubusanzwe umukuru w’umudugudu byamusaba kuzenguruka umudugudu wose agerageza kumva ibibazo by’abaturage ayoboye no kubibakemurira akoresheje imbaraga ze bwite atitaye ku ntera uwo agana ariho.

Umukuru w’Umudugudu wa Nyabikenke, Nshimyumuremyi Vincent, yabwiye Muhaziyacu.com, ko bishimiye kuba baratekerejweho bagahabwa ibibunganira mu ngendo ndetse anizeza ko batagiye kuyakoresha mu nyungu zabo bwite, ahubwo bazayakoresha mu kwegera abaturage bayobora.

Yavuze ko ubundi byamugoraga kugera ku baturage ku gihe bityo n’ibibazo byabo ntibikemukire igihe.