Print

Rugeze aharyoshye hagati ya Hamisa Mobetto n’umuherwe bari murukundo [AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 3 August 2023 Yasuwe: 1170

Nyuma y’uko Hamisa Mobetto wakanyujijeho mu rukundo Diamond Platnumz , yereyekanye umusore yasimbuje umuraperi Rick Ross bari bamaze igihe mu munyenga w’urukundo , yongeye gushengura umutima we yerekana ibihe byiza ari kugirana na Kevin Sowax [Mr Choplife] aho bamaze iminsi mu biruhuko mu gihugu cy’u Bushinwa.

Kevin Sowax uri mu rukundo na Hamisa Mobetto bivugwa asanzwe ari umucuruzi ukomeye ndetse ngo ni we washinze sosiyete yitwa ‘Twinsk Company’ ndetse afite restaurant mu Mujyi wa Bordeaux mu Bufaransa yise Le Mimozart Restaurant.

Uyu musore kandi asanzwe ari umucuruzi kabuhariwe yibera mu gihugu cy’u Bufaransa aho afite ibikorwa bimwinjiriza aheruka guha impano Mobetto y’imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover Velar ihagaze akayabo kabarirwa muri Miliyoni 100Frw.

View this post on Instagram

A post shared by Hamisa Mobetto (@hamisamobetto)

Mu busanzwe Hamisa Mobetto w’imyaka 28 ni umubyeyi w’abana babiri barimo umukobwa afitanye n’umunyemari wo muri Tanzania witwa Majizzo n’umuhungu yabyaranye na Diamond Platnumz.