Print

Perezida wa Madagascar yavuze amagambo akomeye ku Rwanda yasuye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 August 2023 Yasuwe: 1320

Ku kibuga cy’indege,uyu mukuru w’igihugu waje mu ruzinduko rw’iminsi itatu,yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Vincent Biruta.

Kuri Twitter ye, Andry Rajoelina yashimye uburyo yahawe ikaze mu Rwanda .

Yagize ati “ Wakoze cyane Minisitiri Biruta kunyakirana urugwiro i Kigali kuri uyu mugoroba.U Rwanda ni igihugu cy’ikitegererezo mu iterambere muri Afurika,”

Muri Kamena 2019, Perezida Kagame yagiye muri Madagascar mu birori yatumiwemo na Andry Rajoelina.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 07 Kanama 2023,yahuye na Perezida Paul Kagame, baganira ku bijyanye n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Madagascar ndetse n’umubano hagati y’ibihugu byombi.”

Uyu munsi,Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina yitabiriye kandi inama y’ubucuruzi ihuje abikorera bo mu bihugu byombi.

Muri iyi nama hagaragarijwemo amahirwe y’ishoramari ari muri buri gihugu aba bashoramari bashoramo imari.