Print

Ya Microphone Cardi B aheruka gukubita umufana we yaguzwe akayabo

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 9 August 2023 Yasuwe: 404

Ibi byabaye ku itariki ya 29 Nyakaga 2023, nibwo Cardi B ukunzwe mu injyana ya Hip Hop, yakoreye igitaramo Las Vegas ,aho muri icyo gitaramo yivuganye umufana we,ariko abashinzwe umutekano bakaza kuhagoboka .

Biravugwa ko indangururamajwi Cardi B yateye umufana ubwo yari mu gitaramo Las Vegas, yagurishijwe arenga 100,000,000 Frw akaba azajya mu miryango ifasha abakene.

Nk’uko buri ruganda ruhora rushaka udushya twatuma rukomeza gutera imbere, uruganda rwa Scott Fisher rusanzwe rukora ibyuma by’umuziki akaba ari narwo rwari rwatanze iyi ndangururamajwi Cardi B yakubise umufana, rwahise rushyira ku isoko ya ndangururamajwi Cardi B yakubise umufana.

Binyuze ku rubuga rwa eBay rukorerwaho ubucuruzi kuri murandasi, iyi ndangururamajwi yamaze kugurishwa kuri uyu wa Kabiri $99.99 ubwo ni arenga gato 100,000,000 Frw.

Nkuko uruganda rwa Scott Fisher rwakoze iyi ndangururamajwi rwatangaje, amafaranga yavuye muri iyi ndangururamajwi azajya mu miryango ibiri ifasha abakene ya Friendship Circle Las Vegas na Wounded Warrior Project.

Microphone yakozwe na Scott Fishers akaba ariyo Cardi B yateye umufana yagurishijwe arenga 100,000,000 Rwf.