Print

Rayon Sports irashaka gutiza abakinnyi bane itazabonera umwanya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 August 2023 Yasuwe: 2634

Kubera ubwinshi bw’abakinnyi ifite,Rayon Sports irashaka kugabanya abakinnyi ikoresha barimo abanyamahanga babiri.

Abakinnyi iyi kipe ishaka gutiza barimo:

1. Mugisha François "Master"
2. Mbirizi Eric
3. Iradukunda Pascal
4. Moussa Essenu

Amakuru aravuga ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwifuza ikipe bajyamo bose kugira ngo bakomeze gukora.

Umunyamakuru wa Isango Star,Mihigo Sadam dukesha iyi nkuru aravuga ko ikipe ya Etincelles FC na Etoile de l’Est arizo zimaze kwegerwa n’ubuyobozi bwa Rayon Sports baganira kuri uyu mushinga.

Rayon Sports iheruka gutsinda 3-0 mukeba wayo APR FC ifite abakinnyi b’Abanyamahanga basaga 10 ndetse bose bakomeye.