Print

Kamonyi: Ikamyo yagonze imodoka itwara abagenzi Imana ikinga ukuboko

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 August 2023 Yasuwe: 3130

Iyi modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange (Coaster) yavaga i Kigali ijya i Karongi.

Amakuru avuga ko iyi mpanuka yaturutse ku ikamyo yari itwawe n’umushoferi witwa Byiringo Andre wavaga Muhanga yerekeza Kigali ageze Kamonyi ata umukono we agonga iyi modoka ya ‘Coaster’.

Radio Isangano ivuga ko iyi mpanuka yakomerekeyemo abantu batanu ku buryo bukomeye abandi 13 bakomereka ku buryo bworoheje.

Polisi ivuga ko iyi kamyo itwara amavuta yavaga i Muhanga ijya i Kigali yagonze imodoka itwara abagenzi yavaga i Kigali yerekeza mu karere ka Karongi.

Igishimishije nuko nta witabye Imana,nkuko polisi yabitangaje.


Comments

My name is CHANCE 17 August 2023

Amakamyo Muyace mumuhanda


Niyigena Aime 17 August 2023

imana ishimwe kuba ntawahaburiye ubuzima


17 August 2023

ndumva bikaze