Print

Tiwa Savage wageze mu Rwanda bwa mbere yatangariye abanyarwandakazi

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 21 August 2023 Yasuwe: 783

Tiwa Savage yahise yiha umuhigo wo kuzongera kugaruka mu Rwanda, akahataramira.

Uyu muhanzikazi wataramiye abaturarwanda mu gitaramo gisoza iserukiramuco rya Giants Of Africa ryari rimaza icyumweru ribera mu Rwanda , yatunguwe n’ubwiza bw’abanyarwandakazi avuga ko azagaruka ku bwabo.

Ubwo uyu muhanzi yari ageze ku rubyiniro nyuma yo kuririmba indirimbo eshatu , yafashe umwanya agira icyo atangariza abitabiye iki gitaramo.

Ati “Ni ubwa mbere ngeze mu Rwanda , ndashaka kuvuga ku bategarugori , Mbere na mbere ndishimiye cyane kuba ntazanye umukunzi wanjye hano, kuko abakobwa bo mu Rwanda muteye neza cyane. Mwakoze kuntumira , Ese nzagaruke? Yego kubera abakobwa banjye beza.”

Nyuma yo gutarama Tiwa Savage abinyujije ku rubuga rwa Instagram mu butumwa buherekejwe n’amashusho y’igitaramo, yashimiye abanyarwanda ku rukundo bamweretse.

Tiwatope Omolara Savage [Tiwa Savage] w’imyaka 43 yageze i Kigali mu gitondo cyo ku wa 19 Kanama 2023 habura amasaha make ngo ataramire abakunzi b’umuziki we bari i Kigali.

Uyu muhanzikazi yavuze ko nubwo yari ananiwe ariko urukundo abakunzi be bamweretse rwamukomeje cyane.