Print

APR FC yasabye ikintu gikomeye abafana bayo barakaye bakayikomera

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 August 2023 Yasuwe: 1385

APR FC yabwiye abafana ko bari gukora ubutaruhuka aho batabona kugira ngo bubake ikipe ikomeye itsinda buri mukino.

APR FC yasabye abafana gukomeza gushyigikira abakinnyi muri iki gihe babakeneye.Iti "Mureke twunge ubumwe nk’intare,dufashe ikipe kujya imbere."

Yabwiye abafana ko aribwo umwaka w’imikino ugitangira bityo hari amahirwe yo kuzamura urwego ndetse ko kubaka ikipe ifite umwihariko bisaba igihe.

Ibi bibaye nyuma y’aho abafana ba APR FC bagaragaje kutishimira umutoza bazaniwe ufite impamyabumenyi zitangaje ariko mu kibuga bigahabana.

Uyu mutoza yavugirijwe induru nyuma y’aho APR FC inaniwe gutsinda Gaadiidka FC yo muri Somalia bakanganya igitego 1-1 mu mukino ubanaza wo gushaka itike yo kwerekeza mu matsinda ya CAF Champions League.

Ntabwo byari bisanzwe ko ikipe yo mu Rwanda inanirwa niyo muri Somalia yaje mu Rwanda ifite abakinnyi bake ndetse nta n’umuganga izanye.

APR FC byari byitezwe ko inyagira iyi kipe ariko igitangaje nuko yananiwe no kuyitsinda.

Abafana ba APR FC bumvikanye bavuga bati "Thierry [Froger] natahe."

Aba bafana bari barakaye cyane,bagaragaje ko bifuza ko Adil Mohamed yagaruka kuko yabafashije kumara imikino 50 badatsindwa ndetse batsinda Rayon Sports umusubirizo.

Uburakari bw’abafana ba APR FC buraturuka ku kuba iyi kipe yaratsinzwe na Rayon Sports ibitego 3-0 igatakaza igikombe cya Super Cup bikiyongeraho kunanirwa Gaadiidka FC.