Print

Ruhango: Umugabo yafashe umugore we ari gusambana aramukubita bikomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 August 2023 Yasuwe: 1929

Ibi byabereye mu karere ka Ruhango,mu murenge wa Mbuye aho uyu mugore uvugwa yemereye TV1 dukesha iyi nkuru ko yafashwe ari gusambana koko.

Iki kinyamakuru kivuga ko uyu muturanyi yahengereye nyirurugo ntawe uriyo ahita aza gusambanya uyu mugore hanyuma umwana mukuru we ajya kubwira se ibiri kuba.

Bwana Mukeshimana Ephrem amenye ko bari kumuca inyuma,yahise aza yihuta asanga koko ngo uyu mugore we arimo kumuca inyuma niko gukubita uyu mugore aramukomeretsa cyane ko umugabo basambanaga we yirutse yambaye ubusa.

Uyu mugore yemereye TV1 ko yafashwe ari gusambana ati "hari umugabo wazindukiye iwacu asanga ndi gukubura.Yinjiye mu nzu akora ibyo akora, umwana asanga umugabo wanjye arabimubwira,amukura mu kazi aho yari ari.

Arangije aza ankubita ahantu hose.Icyaha cyabayeho ndacyemera."

Abagore bari kumwe n’uyu nabo bemeje ko bahuruye bumvise ko uyu mugenzi wabo afatiwe mu cyaha cy’ubusambanyi.

Mukeshimana yemeye ko ariwe wakubise akanakomeretsa umugore we.Ati "Umwana yansanze mu kazi,arambwira ati ’ngwino undebere papa,hari ibyo mama ari gukora.Umugabo we nsanze yirukanse ipantaro yayijyanye mu ntoki.anyuze hariya mu rutoki.

Kwihanira n’agahinda.Basambanye ku mugaragaro umwana w’imyaka 14 abareba.Yakunze umugore we akunda n’uwanjye.Icyiza nuko bamuha n’uwanjye akamujyana iwe akabatunga ari babiri.

Iyo usanze umuntu agusambanyiriza umugore kandi waramwiyamye inshuro nyinshi bishobora kuvamo kwicana.

Niyonzima Uzziel ushinjwa gusambanya uyu mugore ngo yirukanse yambaye ubusa ipantaro ayitwaye mu ntoki.

Abaturage basabye leta gukurikirana iki kibazo kuko ngo bitabaye hazabaho kwicana kuko uyu Niyonzima aturanye na Mukeshimana kandi ngo asanzwe afite abana bakuru.

Ubuyobozi bw’inzego zibanze ntacyo buravuga kuri iki kibazo.

Ufashwe ari guca inyuma uwo bashakanye akurikiranwa iyo uwaciwe inyuma atanze ikirego mu gihe ukubise uwo bashakanye akurikiranwa niyo hataba habayeho gutanga igitego.