Print

Sintex n’umugore we bagarutsweho n’abarimo Arthur muri ‘Seka Live’

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 29 August 2023 Yasuwe: 1196

Umuhanzi Sintex uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu njyana ya Dancehall uherutse gusezerana mu mategeko na Shadia Keza, bagarutsweho n’abanyarwenya Arthur Nkusi ndetse na MC Kash.

MC Kash agaruka kuri Sintex yamubwiye ko yagiye kumushakisha kuri Twitter abona ko yakoze ubukwe, amushimira icyemezo yafashe kitorohera benshi dore ko ngo hari n’abatinya gutera ivi.

Arthur Nkusi nawe ubwo yari ku rubyiniro yabonye mukuru we Sintex yinjiye ahaberaga igitaramo aherekejwe n’umugore we Keza Shadia asaba abari bitabiriye kubakomera amashyi ku ntambwe bateye.

Sintex na Shadia basezeranye mu mategeko kuwa 24 Kanama 2023, mu Murenge wa Kimironko.

Bivugwa ko Sintex amaze igihe akunda n’uyu mukobwa uba muri Canada nubwo urukundo rwabo rwakomeje kugirwa Ibanga.


Comments

Bosco 31 August 2023

nibyiz cyane natwe davis d turamushyigikiye