Umuhanzi Sintex uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu njyana ya Dancehall uherutse gusezerana mu mategeko na Shadia Keza, bagarutsweho n’abanyarwenya Arthur Nkusi ndetse na MC Kash.
MC Kash agaruka kuri Sintex yamubwiye ko yagiye kumushakisha kuri Twitter abona ko yakoze ubukwe, amushimira icyemezo yafashe kitorohera benshi dore ko ngo hari n’abatinya gutera ivi.
Arthur Nkusi nawe ubwo yari ku rubyiniro yabonye mukuru we Sintex yinjiye ahaberaga igitaramo aherekejwe n’umugore we Keza Shadia asaba abari bitabiriye kubakomera amashyi ku ntambwe bateye.
Sintex na Shadia basezeranye mu mategeko kuwa 24 Kanama 2023, mu Murenge wa Kimironko.
Bivugwa ko Sintex amaze igihe akunda n’uyu mukobwa uba muri Canada nubwo urukundo rwabo rwakomeje kugirwa Ibanga.
nibyiz cyane natwe davis d turamushyigikiye