Print

Umufana wa Man United yishe uwa Arsenal bateranye amagambo bapfa igitego

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 September 2023 Yasuwe: 590

Nk’uko polisi ibitangaza, Jackson Aineruhanga yishwe nyuma gato y’uko Arsenal itsinze Man United ibitego 3-1.

Aba bakunzi b’umupira w’amaguru bombi bagiye impaka cyane nyuma y’aho igitego cya Alejandro Garnacho wa Manchester United cyanzwe bivugwa ko yaraririye.

Umuvugizi wa Polisi, Marcial Tumusiime, yabwiye ikinyamakuru Monitor ati: “Biravugwa ko nimugoroba aba bafana bombi bagize ubwumvikane buke mu gihe barebanaga umukino.

Nyuma y’aho aba bombi bagiye mu kabari maze basohorwa bazira guteza imvururu,ari nabwo imirwano yatangiye. ”

Nk’uko Tumusiime abitangaza ngo ukekwaho icyaha ubu ari gushakishwa na polisi imushinja gutera ikintu gityaye mugenzi we mu gatuza akamwica.

Tumusiime avuga ko hari iperereza rigikomeje kandi hakusanyijwe ibindi bimenyetso kugira ngo hakorwe ibindi bizamini.

Ati: "Twasuye aho icyaha cyakorewe tuhasanga agace k’inkoni kuzuyeho amaraso n’inkweto z’abakekwaho icyaha".

Umurambo w’uwishwe wajyanywe ku kigo nderabuzima cya Kabwohe ngo usuzumwe.