Print

Amavubi yafashe urugendo rwerekeza aho izakinira na Senegal [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 September 2023 Yasuwe: 795

Aya makipe azakina umukino wa nyuma mu itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire umwaka utaha.

FERWAFA ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo,yerekanye aba bakinnyi berekeza mu mwiherero wo kwitegura uyu mukino utazagira icyo ubamarira kuko bamaze gusezererwa mu gihe Senegal yo yamaze kubona itike.

Ikipe y’Igihugu icumbitse mu karere ka Gisagara aho bakora imyitozo i saa kumi z’umugoroba kuri stade mpuzamahanga ya Huye.

Umunyezamu Ntwali FIACRE usanzwe ari uwa mbere mu Mavubi, nawe yamaze gusanga bagenzi be mu mwiherero.

Uyu mukino uzahuza Amavubi na Senegal kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Nzeri 2023 kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye.