Print

APR BBC yegukanye igikombe cya shampiyona nyuma y’imyaka irenga 10 yarabuze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 September 2023 Yasuwe: 339

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 8 Nzeri 2023 nibwo APR BBC yashyize iherezo ku mikino ya kamarampaka muri Basketball "uyu mwaka, imbere y’abafana 7000 aho yatanze REG BBC imikino 4 muri 7 bagombaga gukina.

APR yaje kubigeraho itsinze REG BBC amanota 80-68.

Amakipe yombi yasoje agace ka mbere anganya amanota 17-17.

APR BBC mu gace ka babiri nibwo yashyizemo amanota menshi y’ikinyuranyo kuko yatsinze 16-9. Bagiye kuruhuka ari 33-26.

Agace ka gatatu nako kegukanwe na APR BBC ku manota 22-20.

Agace ka kane APR BBC yagatsinze ku manota 25-22 maze umukino urangira iwutsinze ku manota 80 kuri 68 ya REG BBC.

APR BBC yaherukaga gutwara shampiyona muri 2010,niyo izahagararira u Rwanda mu mikino ya BAL.