Print

Urukiko rwemeje ko uwari Umunyamabanga mukuru wa Ferwacy afungwa by’agateganyo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 September 2023 Yasuwe: 862

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare, Munyankindi Benoît ku wa 21 Kanama aho akurikiranyweho icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, ikimenyane cyangwa icyenewabo.

Ifungwa rya Munyankindi rishobora kuba rifitanye isano no ku kuba mu kwezi gushize, yarasabiye umugore we Visa yo kujya muri Ecosse, akamushyira kuri lisiti y’abagomba guherekeza Ikipe y’Igihugu yari igiye gusiganwa mu gihe nta nshingano yari afite muri iyo delegasiyo.

Ibyo byamenyekanye mu ntangiriro z’ukwezi gushize. Icyo gihe abakinnyi bari munsi y’imyaka 19 b’Ikipe y’Igihugu y’Umukino wo gusiganwa ku magare bagiye i Glasgow muri Ecosse bitabiriye Shampiyona y’Isi, bahurira n’ibibazo mu nzira ku buryo byageze aho batabarizwa ari bonyine mu Bwongereza babuze n’ibyo kurya.

Aba bakinnyi bose bakina mu ba-juniors [abari munsi y’imyaka 19], bageze i Londres basanga indege yari kubajyana i Glasgow saa Mbili n’iminota 20 z’umugoroba yakuwe ku murongo, biba ngombwa ko bahava n’imodoka saa Yine z’ijoro, bakora urugendo rw’amasaha agera kuri arindwi kandi babiri muri bo bafite isiganwa ku wa Gatandatu.

Urugendo rwabo rwabaye bisa n’ibitunguranye ku ruhande rwa FERWACY. Ni ibintu byatumye abantu batangira kwibaza uburyo abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu bahura n’ibyo bizazane bakanabura ubitaho.

Hahise hatangira gucicikana amakuru ku bantu bari muri Delegasiyo y’Ikipe y’Igihugu, maze mu kureba neza lisiti IGIHE ifitiye kopi, hagaragaraho ko umuntu wa gatatu wasabiwe Visa ari Uwineza Providence, umugore wa Munyankindi kandi nta nshingano asanzwe afite muri iri shyirahamwe.