Print

Abaganga mu Burundi Ntibishimye Umushahara Bahembwa

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 15 September 2023 Yasuwe: 845

Abavuga ibi, bashingira ku kuba ubu mu Burundi abakiri bato ntibashishikajwe no kwiga ubuganga kuko abari muri urwo rwego badahindura imibereho.

Kuzamura ijwi kw’Abaganga mu Burundi ngo nukwibutsa Leta kugira icyo ikora mu rwego rwabo (Abaganga) ikongera umushahara byibuse babashe kwisanisha na bagenzi babo bakora mu bihugu by’abaturanyi no mu mahanga.

Kuri uyu wa kane tarikiya 14 nzeri 2023, nibwo amashyirahamwe y’abaganga bose mu gihugu yatanze iyo mpuruza kandi isaba Leta kuyiha agaciro kuko ngo bimaze igihe.