Print

Ubuyobozi bwa League y’u Rwanda bwavuze akayabo RBA igomba kwishyura kugira ngo ikomeze kwerekana shampiyona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 September 2023 Yasuwe: 1425

RBA yakomeje kugenda yerekana imipira ya shampiyona y’u Rwanda kuva yatangira nubwo nta bwumvikane bwari bwakabaho hagati yabo na League ariyo mpamvu bayihagaritse.

Mu ibaruwa ubuyobozi bwa League bwandikiye RBA,bwavuze ko budashobora kwemera kugurisha uburenganzira bwo kwerekana imikino ya shampiyona y’u Rwanda no kuyitangaza mu buryo bw’amajwi ku mafaranga y’u Rwanda ari munsi ya miliyoni 400.

Bakomeje bamenyesha RBA ko igiciro cyabo kitemewe ko nibura amake bafata ari miliyoni 400 FRW kugira ngo begukane uburenganzira bwo gutangaza imikino kuri Radio,TV no ku mbuga nkoranyambaga.

Ubuyobozi bwa League bwavuze ko RBA itemerewe kongera kwerekana imikino ya shampiyona no kuyogeza guhera muri weekend yo kuwa 30 Nzeri 2023.

RWANDA PREMIER LEAGUE BOARD irifuza byibura Miliyoni 400 FRW ($334K) ku mwaka mu kugurisha uburenganzira bwo kwerekana no gutangaza imikino.

Mu bindi bihugu,AZAM TV yishyura Miliyoni 10 z’amadolari ku mwaka mu kwerekana shampiyona ya Tanzania mu gihe kandi AZAM TV yishyura Miliyoni imwe y’amadolari ku mwaka muri Kenya mu gutangaza imikino ya shampiyona.

Mu minsi ishize,Umuyobozi wa Board ya Premier League akaba na Perezida wa Gorilla FC, Hadji Yusufu Mudaheranwa yemereye IGIHE ko bagiye kugirana amasezerano na RBA afite agaciro ka Miliyoni 380 FRW.

Yagize ati "Twarumvikanye, baranatwandikiye bemera ibyo twabasabaga banamenyesha Minisiteri ya Siporo, amasezerano na RBA arahari, igisigaye ni ukuyashyiraho umukono."

Yagize ati” Hazaba harimo kwerekana umupira kuri Televiziyo no ku mbuga zabo zikorera kuri internet ndetse no kuwogeza kuri Radiyo, byose ni RBA gusa izemererwa kubikora. Amasezerano arahari, ni ay’umwaka umwe, azasinywa kuwa Kane [tariki 21 Nzeri 2023]. Byose uko ari bitatu bifite agaciro ka Miliyoni 380 Frw.”

Icyakora amakuru avuga ko igiciro RBA yatanze ari miliyoni 280 FRW kandi ko kitigeze ashimisha bamwe mu banyamuryango n’ukuvuga amakipe.