Print

Mu karere ka Gicumbi inkuba yakubize Abantu 7 umwe ahasiga ubuzima

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 27 September 2023 Yasuwe: 516

Abandi bagera kuri 6 bari mu Bitaro bya Byumba gukurikiranwa n’Abaganga kandi biravugwa ko 4 muri abo bakubiswe n’inkuba barembye cyane.

Ibi byabaye ubwo aba baturage bari bugamye imvura yaguye mu masaha ya saa cyenda z’igicamunsi.

ahandi havugwa ibyago byatejwe ni nkuba ni mu nkambi y’impunzi ya Mugombwa mu Karere ka Gisagara ,aho Abantu barindwi naho bakubiswe n’inkuba ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki 27 Nzeri.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérome, yatangaje ko nta n’umwe yahitanye kugeza ubu. icyakora Abagize ikibazo bari gukurikiranirwa hafi.