Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho abayobozi mu nzego zitandukanye mu buryo bukurikira:
Gen (Rtd) James Kabarebe yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.
Francis Gatare agirwa Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB).
Prof. Nshuti Manasseh agirwa Umujyanama Mukuru mu Biro bya Perezida wa Repubulika ushinzwe Imirimo yihariye.
Dr. Yvonne Umulisa agirwa Umunyamabanga Uhoraho mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.
Alphonse Rukaburandekwe agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Guteza imbere Imiturire mu Rwanda.
Bonny Musefano agirwa Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda i Tokyo.
Abayobozi bashya tubifurije imirimo myiza