Print

Gen(Rtd) James Kabarere yahawe imirimo,Clare Akamanzi umaranye RDB imyaka isaga 10 arasimbuzwa

Yanditwe na: Joseph Iradukunda 27 September 2023 Yasuwe: 2250

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho abayobozi mu nzego zitandukanye mu buryo bukurikira:

- Gen (Rtd) James Kabarebe yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

- Francis Gatare agirwa Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB).

- Prof. Nshuti Manasseh agirwa Umujyanama Mukuru mu Biro bya Perezida wa Repubulika ushinzwe Imirimo yihariye.

- Dr. Yvonne Umulisa agirwa Umunyamabanga Uhoraho mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.

- Alphonse Rukaburandekwe agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Guteza imbere Imiturire mu Rwanda.

- Bonny Musefano agirwa Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda i Tokyo.


Comments

Gérard Mutebutsi 28 September 2023

Abayobozi bashya tubifurije imirimo myiza