Print

Ubutumwa bwa Clare Akamanzi nyuma yo gusimburwa ku mwanya w’ubuyobozi bwa RDB

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 28 September 2023 Yasuwe: 2126

Icyemezo gisimbuza Clare Akamanzi ku buyobozi bwa RDB cyatangajwe mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 27 Nzeri mu 2023. Yasimbujwe Francis Gatare n’ubundi wigeze kuyobora uru rwego.

Clare Akamanzi yari amaze imyaka isaga irindwi ari Umuyobozi Mukuru wa RDB kuko yagiye muri uyu mwanya mu 2017.

Nyuma y’iki cyemezo kimusimbuza, Clare Akamanzi, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga, X yashimiye Perezida Kagame wamugiriye icyizere.

Ati “Ndashimira byimazeyo Nyakubahwa Paul Kagame ku bw’amahirwe yo gukora muri RDB. Ugukura n’ubufashamyumvire nabonye byari ntagereranywa.”

Yakomeje agaragaza ko gukora muri RDB byari birenze kuba akazi kuko byamufashije kwaguka yaba ku giti cye cyangwa mu buzima bw’akazi.

Ati “Byose mbikesha Guverinoma y’u Rwanda kandi n’umutima wanjye wose ndajwe ishinga n’urugendo rw’iterambere ry’u Rwanda rukomeje. Ndifuriza Francis Gatare ishya n’ihirwe muri RDB.”

Clare Akamanzi yatangiye gukora nk’impuguke mu bijyanye n’ubucuruzi mu 2004 akorera i Genève mu Busuwisi nyuma aza gutangira gukorera Leta ariko akiri muri iki gihugu aho yakoraga nk’intumwa ya Leta ireba cyane ibijyanye n’ibiganiro biganisha ku masezerano mu by’ubucuruzi mu Kigo Mpuzamahanga mu by’Ubucuruzi, World Trade Organisation.

Yanakoze i Londres mu Bwongereza nk’umudipolomate mu by’ubucuruzi, aza gusubira mu Rwanda mu 2006 aho yabaye Umuyobozi Mukuru wungirije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ishoramari no guteza imbere Ibyoherezwa mu Mahanga, RIEPA, mbere y’uko RDB ihuzwa n’ibindi bigo mu 2008.

Akamanzi Clare yabaye Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, nyuma aza gushingwa kuba Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ingamba na Politiki (Policy & Strategy Unit) mu Biro by’Umukuru w’Igihugu aho yavuye agirwa Umuyobozi Mukuru wa RDB.