Brigadier Pierio Okoya n’umugore we Mama Anna Okolo babishe ku wa 25 Mutarama 1970, kubera imyumvire ya Politiki ndetse na Politiki yavanguraga amoko no kutagira ubwisanzure, ibintu barwanyaga bivuye inyuma
Umukuru w’igihugu yakomeje avuga ko Nta Muyisilamu cyangwa Umukirisitu, umugabo cyangwa umugore, muremure cyangwa mugufi, umuto cyangwa mukuru, ukwiriye guhorwa icyo ari cyo, buri wese agomba kubaho.”
Yongeyeho ko ubu ibikorwa remezo bagenda bageraho bakwiriye kubyishimira ariko ntibibagirwe ababiharaniye mbere ndetse bakaba barabizize.
Iri shuri bemeye kuzubaka mu rwego rwo kwibuka uyu Brig Okoya, bemeje ko bamaze kubona Hegitari 10 zo kuryubakaho, nk’uko yabitangaje k’urukuta rwe rwa X.