Print

Abasore: Dore amayeri 4 yagufasha kwambura umukobwa abandi basore ukamugira uwawe wenyine

Yanditwe na: Emmy 3 October 2023 Yasuwe: 3579

Uwo mukobwa nagerwaho n’ibikorwa byawe, byanga bikunze azagukunda kandi uzaguma ube uwe ku buryo ntakindi yazasubira gushaka ahandi mu bandi bahanganye.

1. Iyiteho wowe ubwawe

Umukobwa azagukunda kubera ko azabona wiyitaho ku buryo budasanzwe. Naba akundana n’abandi basore, akabona ntibiyitaho, wowe ukaba ubarusha kwiyitaho, ntakabuza uzamwegukana.

Umukobwa akunda umusore yanyuza mu bantu, kandi uwo musore agomba kuba yiyitaho, niyo mpamvu rero nawe niba umushaka usabwa kumara umwanya uri kwitunganya kugira ngo ujye umugera imbere usa neza.

2. Ujye utekereza kigabo

Gutekereza kigabo ni ukugira intekerezo zihamye kandi zerekeza ku byiza. Abakobwa bakunda umugabo ufite intekerezo nziza kandi zihamye. Umunsi wakoze aka kantu, uzabasha kuba wowe ndetse umutsindire.

3. Mureke yigenge

Mu magana y’abandi basore bamushaka, akeneyemo umwe, uzamuha umwanya akigenga. Numenya iryo banga uzaba ugiye kumwegukana.

4. Kumuba hafi igihe agukeneye

Umukobwa wese akunda umusore umuba hafi by’umwihariko mu gihe amukeneye. Niba agize ikibazo ukaba umuri hafi, ibi nabyo bizatuma mu gihe kiri imbere umubera umugabo mwiza.

Isoko: Yourtango