Print

Umutoza Ten Hag yavuze amagambo akomeye kuri Onana ukomeje gutsindisha United

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 October 2023 Yasuwe: 1674

Uyu munyezamu wa Manchester United yagize ijoro ribi kuri Old Trafford ubwo ikipe ye yongeraga gutsindwa muri Champions League.

Ku munota wa 76 w’umukino,Onana yahaye umupira mubi cyane Casemiro,wifatirwa na Dries Mertens,winjiye mu rubuga rw’amahina uyu Casemiro aramutega ahabwa ikarita itukura ndetse hanatangwa na Penaliti.

Iyi Penaliti yatewe nabi na Mauro Icardi,umupira ujya hanze.

Uyu munyezamu umaze iminsi yitwara nabi,ntabwo yabashije kugumisha United mu mukino kuko ku munota wa 81 yatsinzwe igitego cya 3 cyatsinzwe na Mauro Icardi.

Onana yakoze ikosa ryatumye Bayern ibona igitego mu mukino wa mbere wa champions League ndetse bikura United mu mukino kuko yari ihagaze neza cyane.Byarangiye itsinzwe ibitego 4-3.

Uyu munyezamu wakoze izina ari muri Ajax,yazanwe kugira ngo asimbure De Gea wari urangije amasezerano.

Nyuma y’uyu mukino Manchester United yatsinzwemo na Galatasaray ibitego 3-2,umutoza Ten Hag yavuze ko Onana ari umunyezamu ukomeye ndetse ko azagaruka mu bihe byiza.

Ati“Nzakomeza gushyigikira André Onana, nzamufasha.Ntabwo nahinduye ibitekerezo - André n’umunyezamu ukomeye.

Yakomeje agira ati“André yageze muri kimwe cya kabiri cy’irangiza, yageze ku mukino wa nyuma wa Champions League umwaka w’imikino ushize. Ashobora kuba umwe mu beza ku isi.

Twamaze kubona imbaraga zikomeye za Onana ndetse n’ubushobozi bwe.Azagaruka mu bihe byiza."